Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwinjira ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, itangira gusinyisha abakinnyi ihereye ku isoko ryo mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.
Iyi kipe izahagararira u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup, yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bose b’Abanyarwanda.
Ibinyujije ku mbunga nkoranyambaga zayo, Gikundiro yemeje yamaze gusinyisha Ndayishimiye Didier wakinaga hagati mu kibuga muri AS Kigali, cyo kimwe na myugariro Nshuti Didier wakiniraga Gorilla FC.
Aba bakinnyi bagomba kwiyongeraho ba rutahizamu Hakizimana Zuberi wari umaze imyaka ine akinira Mukura VS & Loisirs, Muhoza Daniel wakiniraga Etoile de l’Est na Nisingizwe Pascal wakinaga hagati mu kibuga muri Mukura.
Amakuru aturuka muri iyi kipe kandi avuga ko aba bakinnyi bagomba kwiyongeraho Abandi Banyarwanda bane, mbere y’uko Rayon Sports yinjira mu kugura abakinnyi b’abanyamahanga.
Abandi bakomeje kugarukwaho barimo myugariro Ishimwe Christian wari umaze imyaka ibiri akinira Police FC.
Gikundiro icyakora nyuma yo gutandukana na rutahizamu Aziz Bassane, igomba gutandukana n’abandi bakinnyi barimo Ishimwe Patrick na Drissa Kouyate, Aziz Ben Dao, Bienvenu Joachim Vigninou, Yannick Bangala, Kitoko Likau Faustin, Fall Ngagne, Ishimwe Fiston na Iradukunda Pascal.


