Rayon Sports yatsinzwe na Etincelles 1-0, ihusha amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etincelles, urangiye ari kimzwe cya Etincelles kuri zero ya Rayon Sports, biyibuza amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona “Azam Rwanda Premier League 2017/2018”.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Etincelles : Taiga, Gikamba, Akayezu Jean Bosco, Nahimana Isiaq, Kayigamba Jean Paul, Jumapili Iddy, Nsengiyumva I. , Tuyisenge Hakim, Mumbele Saiba Claude, Nduwimana Michel na Niyonsenga Ibrahim

Rayon Sports : Bakame, Ange, Rutanga, Gaby, Faustin, Sefu, Nova, Yannick, Kone, Djabel, Caleb

Umukino wabereye kuri Sitade Umuganda, Rayon Sports nk’ikipe isanzwe ibasha Etencelles kuri iyi nshuro umukino wayigoye cyane dore ko yanayisanze ku kibuga cyayo, ikaba inayibujije amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku munota wa 83 nibwo ikipe ya Etincelles yafunguye amazamu, Mumbele Saiba Claude ahawe umupira na Kibonke, inshundura zinyeganyega ubwo.

Uyu mukino wagiye uhagarara inshuro nyinshi, Manishimwe Djaber awuherebwamo ikarita itukura ku munota wa 100, ubwo umukono wasaga nkaho urangiye.

Ikipe ya Rayon Sport yari ifite amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere, ifite amanota 14, iyo ibasha gutsinda Etincelles yari kuba igize amanota 17 ikanganya na AS Kigali ndetse na Kiyovu, yombi yakinne imikino 9 mu gihe Rayon Sports yari kuba igifite umukino w’ikirarane.

Kugeza ubu Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa 5 n’amanota 14, Etincelles yo ikaba ku wa 7 n’amanota 13.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *