Rayon Sports yisasiye APR FC, ikuraho umuvumo wari umaze imyaka ine

Sangiza iyi nkuru

Rayon Sports byayisabye gusohoka mu mujyi wa Kigali kugira ngo ikureho umuvumo wari umaze imyaka 4, dore yaherukaga gutsinda APR FC mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19.

Ku isaha y’isaa cyenda zuzuye ni bwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yatangije umukino w’ishiraniro w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, wahuje ibikonyozi bibiri mu gihugu, APR FC yari yakiriye Rayon Sports.

Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, yari yakubise yuzuye no hejuru kuri iki cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023.

Byiringiro Lague na Bizimana Yannick ba APR FC ni bo wakoze ku mupira bwa mbere maze umukino ukomeza Rayon Sports itangira irusha APR kubonana, cyane cyane Héritier Luvumbu na Onana nubwo amakipe yombi yari acyigana.

Kugeza ku munota wa 10, APR FC yagiye inyuzamo igasatira ari ko Ruboneka yahise anahesha Mbilizi Eric ikarita y’umuhondo ku bw’ikosa yari amukoreye, agatera ku ruhande rw’izamu gato.

Ku munota wa 15 ni bwo muri uyu mukino habonetse uburyo bwa mbere bwo kurema igitego, biturutse kuri ‘coup franc’ ariko Niyibizi Ramadhan akawunyuza ku ruhande rw’izamu gato.

Ubundi buryo bukomeye bw’igitego bwaje ku munota wa 20, biturutse ku mupira Ganijuru yari atakaje, maze Djabel ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, gusa Yannick wari wenyine awutera hejuru.

Bidatinze ku munota wa 23, Esenu ku mupira yari ahawe na Luvumbu awutera hanze, ibyahise bituma APR ikomeza guhusha uburyo bwinshi izamukana umupira ariko Yannick na Djabel birangaraho.

Ishoti rya mbere rigana mu izamu ryatewe na Onana ku munota wa 25. Ku munota wa 26 ku mupira Yannick yari ahawe na Niyomugabo yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko umuzamu Adolphe amukuramo. APR yokomeje gukambika imbere y’izamu rya Rayon ariko ubusatirizi bwari buyobowe na Yannick, Lague na Djabel bunanirwa gutsinda.

Byasabye umunota wa 33 kugira ngo Ngendahimana Eric yandike igitego cya mbere cya Rayon Sports kuri ‘coup franc’ nziza yari itewe neza na Luvumbu. Nyuma gato y’iminota ibiri y’inyongera, igice cya mbere cyarangiye Rayon iyoboye ku gitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC kuko yakuyemo Djabel na Lague wari wavunitse maze yinjizamo Ishimwe Anicet na Fiston.

Nyuma y’iminota myinshi umupira ukinirwa hagati mu kibuga hagati, umutoza Ben Moussa wa APR FC yafashe icyemezo cyo gukura mu kibuga Yannick na Niyibizi Ramadhan maze abasimbuza Nshuti Innocent na Mugunga Yves ku munota wa 69.

Ndekwe Félix, Kanamugire Roger na Iraguha Hadji binjiye mu kibuga basimbura Onana, Mbilizi na Luvumbu ku munota wa 76, mu gihe Mugisha Gilbert yasimbuye Ishimwe Fiston wari wakomeretse ku wa 83.

Ku munota wa 90 w’umukino, ku kazi gakomeye kari gakozwe na Niyomugabo Claude, Mugunga Yves yateye umutwe ukomeye cyane mu izamu, umuzamu Adolphe arokora Rayon Sports, ndetse umukino urangira Rayon Sports itsinze APR 1-0.

Uyu mukino usize aba-Rayon mu byishimo bikomeye cyane muri stade mpuzamahanga ya Huye, kuko ubu Rayon Sports irarushwa inota rimwe na APR iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *