Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, cyasabwe kujya cyubahiriza amasezerano gifitanye n’abakozi bacyo, kikubahiriza uburenganzira bw’ikiruhuko, bahabwa n’itegeko rigenga umurimo n’abakozi.
Ibi byasabwe abayobozi bo muri iki kigo kuri uyu wa 7 Nzeri 2023 ubwo bari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana y’imari n’umutungo w’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagize ati: “Buriya ushobora gukoresha umukozi umwaka 1,2,3, ukibwira ko ari muzima, ariko yazava mu kigo, ugasanga yararangiye. Buriya ntekereza ko uwagennye ikiruhuko, ntabwo yakigennye kubera ko abantu bagomba kunebwa. Ni uko ahubwo abantu bagomba kubungabunga ubuzima bwabo kugira ngo batange umusaruro.”
Yakomeje ati: “Rero niba mwicara mukavuga ngo ‘Uyu munsi nturi bujye muri konje kubera ko hari akazi’, noneho mukabyita ibyoroshye, ejo bundi akava muri RBA atakibasha kugira icyo yimarira, cyangwa se ataritaye no ku muryango we niba awufite, numva…ntabwo ari ikintu cyoroshye DG. Umukozi aba akwiye kwinjira mu kazi, igihe cyo kumusuzuma cyarangira, akamenya ngo nzajya muri konji igihe iki n’iki, nzavayo, na we akamenya ibyo azakora mu kiruhuko.”
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, yabwiye Muhakwa ko koko iki kigo hari ubwo kidaha abakozi ikiruhuko bitewe n’uko umurimo w’itangazamakuru uba wihariye, asobanura ko hari ubwo nk’umunyamakuru yagihabwa, ariko bitewe n’impamvu itunguranye, agahamagarwa, agasubiza ku kazi.
Asiimwe yagize ati: “Ni uko wenda binagoye kuvuga ariko kugira Leave Plan mu kigo nka RBA biragoye. Kuba umuntu yabona leave yo ni uburenganzira bwabo, bagomba kububona buri mwaka. Ariko nshobora kuvuga ngo ‘Barore tuguhaye mu kwa Kane kujya muri leave’. Bikagera hari akazi kihutirwa cyane.”
Muhakwa yamusubije ko kubera inyungu z’akazi, ibyo kuba umukozi yava mu kiruhuko kubera ko akenewe mu kazi bisanzwe, kandi nta rwego bitabamo, gusa ngo ntibikuraho ko RBA ikwiye kujya yubahiriza uburenganzira bw’abakozi bayo. Ati: “Twese bitubaho. Exceptional cases zibaho mu nyungu z’akazi.”
Umujyanama wa RBA mu by’amategeko yemeye ko ari ikibazo kuba iki kigo kidaha abakozi ikiruhuko, asezeranya PAC ko kigomba gukosorwa.


