Nyaruguru: Umurambo w’umugabo wabonetse ku nkombe z’umugezi
Umurambo w’umugabo witwaga Mutanganshuro, w’imyaka 43, wari utuye mu mudugudu wa Nyarutarama, mu kagari ka Kibeho, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, wasanzwe ku nkombe z’umugezi w’Akavuguto hagati y’imirenge ya Kibeho na Rusenge. Umurambo wabonetse mu gitondo cyo ku italiki ya 7 Nzeli 2023. Bitewe nuko muri iryo joro ryari ryakeye, umugezi w’Akavuguto wari wuzuye […]
RBA yasabwe kujya iha abakozi bayo ikiruhuko
Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, cyasabwe kujya cyubahiriza amasezerano gifitanye n’abakozi bacyo, kikubahiriza uburenganzira bw’ikiruhuko, bahabwa n’itegeko rigenga umurimo n’abakozi. Ibi byasabwe abayobozi bo muri iki kigo kuri uyu wa 7 Nzeri 2023 ubwo bari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana y’imari n’umutungo w’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC. Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagize ati: “Buriya […]
ADF yatsinzwe kera, ibyo ikora ni ukubara nabi: Perezida Museveni
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongeye kuburira umutwe w’iterabwoba wa ADF, awuteguza ko ingabo za Uganda zizawurandura burundu. Museveni yabigarutseho mu ijoro ryakeye, mu ijambo yagejeje ku baturage ba Uganda. Muri iri jambo yagarutse ku bikorwa byo guhiga abarwanyi ba ADF mu mashyamba ya Congo ingabo za Uganda zimaze igihe zifatanyamo n’iza Repubulika Iharanira […]
USA iremeza ko u Bushinwa buri kugerageza gukoresha ingabo zayo
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ziremeza ko u Bushinwa buri kugerageza gukoresha ingabo zayo ndetse n’abandi basezerewe mu gisirikare cyayo kugira ngo babufashe ku ziba icyuho bufite mu rwego rw’umutekano nk’uru. Nk’uko byatangajwe na Washington Post, iyi mpuruza yatanzwe n’Umugaba w’ingabo za USA zirwanira mu kirere, General Charles Q. Brown Jr, akaba ari na […]
Aline Sano yahobeye Chris Eazy, Junior Giti agwa mu kantu-AMAFOTO

Kuri uyu wa Kane ubwo abahanzi bitabiraga ikiganiro n’abanyamakuru binyuze mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na EAP itegura ibitaramo bitandukanye, Umuhanzikazi Aline Sano yahobereye byimbitse mugenzi we Chris Eazy maze bitera benshi urujijo. Nk’uko ku ifoto bigaragara aba bombi bahoberanye basa nk’aho bari bafitanye urukumbuzi rudasanzwe cyangwa se hari ibindi bijyanye n’amarangamutima baziranyeho.Mu baguye mu kantu […]
Uko abakobwa 3 bashoboraga kwicwa na Kazungu barusimbutse
Ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu Denis ukekwaho “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.” Iyo nzu uherereye mu kagari ka Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko uriya mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yajyaga ajya […]
Bayern Munich yarwaniriye u Rwanda mu nteko rusange y’i Burayi
Umuyobozi wa Bayern Munich yarwaniriye Leta y’u Rwanda ubwo yitabiraga inteko rusange y’amakipe yo ku mugabane w’Uburayi yabereye i Berlin kuri uyu wa 7 Nzeri 2023. Iyi kipe ikomeje kunengwa, izira aya masezerano yatangajwe mu kwezi gushize, aho imiryango nka Human Rights Watch na bamwe mu bafana bayo bavuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa mu Rwanda, […]
Impaka hagati ya Perezida Ruto na Samia bapfa Igiswahili
Perezida William Ruto na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Samia Suluhu, basangiye urumuri rw’igiswahili bagiye impaka bagaragaza ko buri gihugu ayoboye aricyo kibarizwamo igiswahili gitomoye n’undi akavuga ko icyo ayoboye aricyo kibarizwamo icy’umwimerere. Perezida Suluhu, ubwo yaganiraga n’izo ntumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye mu nama yiga ku kubungabunga ibiribwa, yakomoje ku isomo ry’ururimi rw’igiswahili ubwo […]
Kamonyi: Gitifu uheruka gushyiraho amabwiriza agenga insengero yasezeye

Niyobuhungiro Obed wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu karere ka Kamonyi, yasezeye ku nshingano ze nyuma y’iminsi mike ashyizeho amabwiriza arimo ajyanye n’uko amasengesho mu muri uriya murenge yagombaga kujya akorwa. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri ni bwo Gitifu Niyobuhungiro yasezeye ku mirimo ye. Amakuru y’isezera rye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere […]
DRC:UWASIMBUYE NDIMA YIGEREYE KU IRASANIRO||UKRAINE YAGEJEJE INTAMBARA I MOSCOW MU BURUSIYA
Umugenzuzi Mukuru w’imari ‘yimwe amakuru’ kuri Frw miliyoni 987 yakoreshejwe na RAB
Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyamwimye ku bushake amakuru ku mafaranga y’u Rwanda 987.242.054 cyakoresheje mu gutunganya igishanga cya Gashora, Bwera na Rwabiharamba. Ni ikibazo Kamuhire yagejeje kuri komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite, PAC, kuri uyu wa 8 […]
Amerika irateganya kwivugana Gen. Tchiani uyoboye Niger: Ubutasi bw’u Burusiya
Urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze y’u Burusiya (SVR), rwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zifite umugambi wo kwivugana Général Abdourahamane Tchiani uheruka gufata ubutegetsi muri Niger biciye muri Coup d’à ‰tat. Televiziyo ya RT yegamiye kuri Leta y’u Burusiya yatangaje ko Amerika itishimiye uko ibintu muri Niger byifashe, gusa nanone ikaba idashaka kwishingikiriza umuryango […]
Dore ikimero cy’umukobwa uvugwaho gucudika na Eddy Kenzo

Lydia Jazmine uzwi ku izina rya Nabawanuka Lydia, yasobanuye ibihuha bivuga ku mibanire ye n’umuririmbyi mugenzi we Eddy Kenzo aho bivugwa ko bashobora kuba bari mu rukundo ndetse ko bashobora kuba bagiye kurushinga. Ni nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe mu ruhame, bihita bishyira imbaraga mu byavugwaga ko bakundana.Gusa Lydia we yahakanye iby’uru rukundo ahamya ko […]
LIVE MU NTEKO : RAB YITABYE PAC
RTDA yasabwe kugaruza Frw arenga miliyari 1 yahombeye ku muhanda wa 66 KM
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, cyasabwe kugaruza amadolari ya Amerika 1.280.203,68 (Frw 1.311.546.146) yagendeye ku muhanda wa Huye-Kibeho-Munini mu ntara y’Amajyepfo. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yakozwe mu mwaka ushize igaragaza ko aya mafaranga yakoreshejwe muri uyu muhanda w’ibilometero 66 arimo ay’imirimo itarakozwe ndetse n’ay’imirimo yisubiramo. Nk’uko bigaragara muri iyi raporo, hari amadolari […]
DRC GUSHINJA IM23 NA RDF-IBIVUGWA KURI GEN NDIMA: GEREZA MU BITARO, ABISHWE N’INGABO BAVUGWA NI 163
GEN KABAREBE YAHISHUYE UKO BYAGENZE NGO ASEZERERWE MURI RDF||DR MUKWEGE YAKIJE UMURIRO KURI BEMBA
Uganda yatsinze Niger, inzozi zayo zo kujya muri CAN ziba nk’iz’Amavubi
Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The Cranes’ yaraye itsinze iya Niger ibitego 2-0, gusa ibura itike yo kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wo mu tsinda F wabereye i Marrakech muri Maroc. Uganda y’umutoza Milutin Micho yasabwaga gutsinda Niger yari ku mwanya wa nyuma mu […]