Umuyobozi wa Bayern Munich yarwaniriye Leta y’u Rwanda ubwo yitabiraga inteko rusange y’amakipe yo ku mugabane w’Uburayi yabereye i Berlin kuri uyu wa 7 Nzeri 2023.
Iyi kipe ikomeje kunengwa, izira aya masezerano yatangajwe mu kwezi gushize, aho imiryango nka Human Rights Watch na bamwe mu bafana bayo bavuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa mu Rwanda, bityo ko hatari hakwiye ubufatanye bw’impande zombi.
Hari abavuga ko aya masezerano ari uburyo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rwifashishe siporo mu gusibanganya ibyo runengerwa (bizwi nka ‘sportswashing’), gusa Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Bayern Munich, Jan-Christian Dreesen, yatangaje ko atari ko abibona.
Nk’uko byatangajwe na Associated Press yabitangaje, Dreesen ubwo yari muri iyi nteko rusange, yagize ati: “Ntabwo mbona icyo u Rwanda rukora nka sportswashing. Twabishyizeho umucyo ko icyo dushaka ari ugushyigikira umupira w’amaguru hariya, iterambere ryawo. Ntabwo numva uko u Rwanda rwaba ruri gushora amafaranga hano mu kwigaragaza neza binyuze muri sportswashing.”
Dreesen yavuze ko na Leta y’u Rwanda ubwayo yasobanuye ko ikigamijwe muri aya masezerano ari ukumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo. Ati: “Birasobanutse, nk’uko u Rwanda rwabivuze, ko rushaka kwamamaza ubukerarugendo. Ntabwo mbibona nka sportswashing twebwe nk’ikipe twaba turi kwamamaza.”
Mu ngingo abanenga aya masezerano bashingiraho ni uko Bayern Munich yari iherutse kwanga kugirana amasezerano na Qatar kubera ibirego byo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri iki gihugu. Undi muryango witwa HRF ubifata nko gutera intambwe isubira inyuma.



One Response
Bayern Munich yarwaniriye u Rwanda mu nteko rusange y’i Burayi
Unyumvire!!!uburayi n’amerika byubatse iryo cengeza-matwara yabyo ya ba mpatsibihugu ariko basenyagura ibihugu bica abaturage babyo bakabita ibyihebe izo za HRW n’imiryango bita mpuza-mahanga bibar’inyuma bibogeza ngo barimo gukora democracy(ubwicanyi)ariko uwavumbuye ubugome bwabo bakamwita umunyagitugu!!nta Joro ridacya bitinde bitebuke har’ibyo bazasubiza