Umurambo w’umugabo witwaga Mutanganshuro, w’imyaka 43, wari utuye mu mudugudu wa Nyarutarama, mu kagari ka Kibeho, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, wasanzwe ku nkombe z’umugezi w’Akavuguto hagati y’imirenge ya Kibeho na Rusenge.
Umurambo wabonetse mu gitondo cyo ku italiki ya 7 Nzeli 2023.
Bitewe nuko muri iryo joro ryari ryakeye, umugezi w’Akavuguto wari wuzuye cyane kubera imvura nyinshi yari yaguye aho uturuka mu mirenge ya Mata na Ruramba, abantu bakeka ko waba waramutwaye ashaka kuwambuka. Dore ko, nk’uko bamwe mu baturage babivuga, Nyakwigendera Mutanganshuro yari yagorobereje mu kagari ka Mbasa kandi aributahe mu kagari ka Kibeho yambutse uyu mugezi w’Akavuguto.
Umwe mu bakozi bakora muri iki kibaya cy’Akavuguto yagize ati “Umurambo wabonetse ku nkombe z’uruzi hepfo cyane, hagati y’akagari ka Cyuna mu murenge wa Rusenge n’aka Mubuga mu murenge wa Kibeho. Byagaragaraga ko ari uruzi rwamutwaye rukaza kumujugunya ku nkompe kuko iryo joro rwari rwuzuye.”
Undi ati: “Imvura yaguye haruguru. Natwe twabonye umugezi wuzuye biradutungura kuko hano haguye akavura gake katakuzuza umugezi. Ngo yari yiriwe mu kagari ka Mbasa. Byashoboka ko yatashye nijoro yanyweye inzoga ntamenye ko uruzi rwuzuye akarwirohamo rukamutwara.”
Ahantu bivugwa ko yari agiye kwambukira umugezi n’ahantu umurambo wabonetse harimo intera ndende (ibilometero 5 cyangwa 6). Kuva hafi y’ikiraro cy’umuhanda uva i Huye ujya i Kibeho, kugera hafi y’ikindi kiraho cy’uwo muhanda uva ku biro by’akarere ka Nyaruguru werekeza i Cyahinda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibeho, Nyirishema Théogene, yatangaje ati: “Uwo mugabo yitwaga Mutanganshuro. Yari acumbitse mu mudugudu wa Nyarutarama. Umurambo wabonetse ku nkombe z’uruzi mu gitondo. Ntituramenya igihe yagwiriyemo.”
Gitifu Nyirishema yasobanuye ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu idashidikanywaho y’urupfu rw’uyu mugabo.


