RCS yirukanye abakozi bayo 411 barimo na Komiseri

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2024,Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora (RCS) rwirukanye abakozi 411.

Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 09 Ugushyingo 2024.

Aba bakozi bakaba birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi, ruswa n’ibindi byaha.

Abirukanywe harimo Komiseri 1, aba Ofisiye bakuru 26, aba Ofisiye bato 20, ba
su Ofisiye n’aba wada 364.

RCS yasobanuye ko imyanzuro yo kubirukana ijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza ya RCS.

Kugeza ubu amazina y’abirukanwe n’igihe amakosa bazize yagiye akorerwa ntibiramenyekana.

Icyakora aba bakozi birukanwe mu gihe mu mezi ashize hari abakozi ba RCS barenga 100 bamaze amezi arenga atanu bafungiye mu kigo cy’imyitozo cya RCS i Rwamagana, mbere yo kurekurwa muri Mata.

Byari nyuma y’igihe bakorwaho iperereza ku byaha bitandukanye.

Icyo gihe CSP Kubwimana Th?r?se Kubwimana yasobanuye ko aba bari bafunzwe barimo ibyiciro bitatu, ati: “Hari abashyikirijwe RIB, hari abahagaritswe by’agateganyo, hari n’abazagaruka mu kazi. Ni ibyiciro bitatu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *