whatsapp_image_2024-10-08_at_1.35_17_pm

RDB yatangaje umunsi kwita izina abana b’ingagi bizasubukurirwa

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi byari byarasubitswe kubera icyorezo cya Marburg bizaba tariki 5 Nzeri 2025.

Ubusanzwe, ibi birori bibera mu Karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi, ahari ibiro bya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bikitabirwa n’abantu batandukanye barimo ibyamamare, abanyarwanda n’abanyamahanga baza kwihera ijisho ibyo birori by’imbonekarimwe.

Ni ibirori byari biteganijwe kuba ku nshuro ya 20, aho abana b’ingagi 22 bavutse kuva muri Nzeri 2023, bagombaga guhabwa amazina mu mu hango wari kuba tariki ya 18 Ukwakira 2024, gusa uza gusubikwa.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara mu nwaka ushize yavuze ko ibirori byo kwita izina abana b’ingagi byasubitswe, ariko  ntiyasobanura impamvu yatumye bisubikwa.

Icyakora uru rwego rwatangaje ko indi tariki uzabera izatangazwa, mbere yo kuwushyira ku wa 5 Nzeri uyu mwaka.

Mu mwaka wa 2005 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi igikorwa gihoraho, mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye Parike.

Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.

Mu 2023 ubwo habaga ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19, RDB yatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere y’umwaka wa 2024 ku ishusho y’ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’ubundi bucuruzi, igaragaza ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadorali ya Amerika.

Ibi bipimo bikagaragaza ko ubukerarugendo bwazamutseho 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bukaba bwarabigizemo uruhare rungana na 27%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *