RDB yatumije inama idasanzwe y’abagize kampani ya SDU ivugwamo umwiryanye

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwatumije inama idasanzwe y’abanyamuryango ba kampani ya SDU (Special Drivers United) itanga serivisi yo gutwara abantu n’ibintu, nyuma y’umwuka mubi umaze igihe uvugwamo.

Bitewe n’uyu mwuka mubi, Umwanditsi Mukuru wa RDB, Kayibanda Richard, tariki ya 18 Ugushyingo 2022, yandikiye Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wa SDU, Sibomana Jovithe, amusaba kumumenyesha igihe n’aho iyi nama izabera.

Yagize ati: “Nkwandikiye ngusaba gutegura icyumba cy’inama kizaberamo Inama y’Inteko rusange idasanzwe ya SPECIAL DRIVERS UNITED (SDU) LTD ukaba wahamenyesheje mu nyandiko bitarenze ku wa 21/11/2022 kugira ngo mbone uko ntumiza iyo nama.”

Sibomana mu itangazo yageneye abanyamigabane ba SDU rishingiye ku busabe bwa RDB n’umwanzuro w’inama y’Inama y’Ubutegetsi yateranye tariki ya 19 Ugushyingo, yabamenyesheje ko iyi nama izaba tariki ya 20 Ukuboza 2022, ikazabera mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

Amakuru ava mu banyamigabane na SDU avuga Inama y’Ubutegetsi y’iyi kampani yaje gutanga imbogamizi yuko byagorana ko abanyamigabane baboneka mu nama tariki ya 20 kuko ari umunsi w’imibyizi, iyimurira tariki ya 11 Ukuboza, inabimenyesha Umwanditsi Mukuru wa RDB, arabyemera.

Bamwe muri aba banyamigabane batangaje ko baje kumenya ko icyumba cy’inama bagombaga guhuriramo muri iyi nama rusange cyakodeshejwe n’abandi bantu kuko inama y’ubutegetsi itari yakacyishyuye cyangwa ngo itange avansi (avance).

Kugeza uyu munsi ntabwo aho iyi nama izabera haramenyekana nyuma y’aho iki cyumba kiri mu murenge wa Kimironko gifashwe n’abandi, gusa hari amakuru y’uko Inama y’Ubutegetsi ya SDU yaba iri gushaka ikindi, ariko hari n’impungenge y’uko itariki impande zose zemeranyijeho ishobora guhinduka.

Ibibazo bivugwa muri SDU birimo imicungire mibi y’abagize kampani n’umutungo wabo. Byagejejwe mu itangazamakuru na bamwe mu banyamigabane 15 bavuga ko birukanwemo mu buryo butemewe n’amategeko, bazira kubaza ibitagenda neza.

Inkuru zabanje https://bwiza.com/?Bomboribombori-muri-SDU-Umwiryane-ushingiye-ku-miyoborere-mibi-n-inyerezwa-ry

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *