RDC : Abantu 10 bishwe bakekwaho amarozi

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi gakondo muri territoire ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo baremeza ko hari abantu 10 bakuze bishwe n’insoresore zabateye zibasanze mu ngo zabo ahitwa i Sange babakekaho amarozi.
Ibi babivuze mu nama y’umutekano yabaye ku munsi w’ejo muri aka gace aho bavuze ko ubu bwicanyi bwakozwe mu mezi atandatu ashize.
umurozi
Aba bayobozi ba gakondo bavuga ko insoresore zo mu gace ka Sange zishyize hamwe zitegura igitero mu ijoro zijya gutera abasaza bakuru bakekwagaho amarozi.
Uretse kuba ibi bitero byarateje ikibazo cy’umutekano muke muri rusange, hiyongereyeho n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ituye muri aka gace ishaka kwihorera indi ishaka nayo igashaka kwirwanaho. Nyuma y’aba basaza 10 bishwe undi nawe yarishwe yicwa n’insoresore za Sange zimukekaho amarozi.
Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu rukiko rwisumbuye rwa Uvila yabwiye abari muri iyi nama y’umutekano ko abagize uruhare muri ibi bikorwa bazakurikiranwa n’ubutabera. Akaba agiye kuba nyambere mu kubakurikirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *