Mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse no mu mpera z’icyumweru gitambutse, abasaga 30 barimo abasirikare n’abashinzwe umutekano basize ubuzima mu mirwano yatewe n’umwana na nyirarume bashakaga gusimburana ku butegetsi.
[ad id=”44145″]
Iyi mirwano yabereye mu ntara ya Kasai rwagati, yaguyemo abasirikare bo ku ruhande rwa leta bagera kuri 18 ndetse n’abashinzwe kurinda umutekano muri kariya gace bagera kuri 13.
Iyi mirwano ngo yaturutse ku musore washakaga gusimbura nyirarume ku buyobozi muri kariya gace kakirangwamo ubuyobozi buhererekanwa bushingiye ku moko yo mu miryango, bityo habaho kutumvikana bigateza imirwano yatumye n’ingabo za leta ziza mu rwego rwo guhosha intambara zikaba ari zo zibigenderamo cyane.
Ubusanzwe ngo aka gace kayoborwa n’abantu mu buryo bw’uruhererekane, bityo ugasanga hakunze kubaho kutumvikana ku wuzasimbura undi mu gihe uwa mbere arangije manda ye.
[ad id=”44145″]
Iyi mirwano ibaye mu gihe nubundi muri iki gihugu hakomeje kuvugwa ubugizi bwa nabi mu buryo butandukanye ahanini bushingiye ku kuba bamwe badashyigikiye ko perezida Kabila yongera kwiyamamariza kuyobora indi manda, ndetse nubwo we ntacyo abitangazaho mu buryo bweruye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


