Abasirikare n’abapolisi bakuru batanu bari bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza amafaranga yagenewe ibikorwa bya gisirikare mu gihe cy’ibihe bidasanzwe by’ubuyobozi bwa gisirikare muri Ituri bakatiwe igifungo cy’imyaka 10 ku wa kabiri, tariki ya 12 Ukwakira.
Aba baregwaga gukoresha inyandiko mpimbano no kongera ibiciro mu gihe cyo kugura ibikoresho nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Urukiko rwa Gisirikare, mu iburanisha rwagaragaje amakosa menshi mu buryo bwo kugura ibiryo by’abasirikare bo mu mitwe itandukanye yo mu karere ka 32 ka gisirikare ubwo bajyaga guhaha ku isoko rikuru rya Bunia.
Icyakora, kuri ubu, urukiko rwashyize ahagaragara amadosiye y’abaregwa batanu bafatwa nk’ibimenyetso by’ibanze muri iki kirego cyo kunyereza umutungo.
Abandi bane bategereje icyo urukiko ruzabagenera nabo bari bitabiriye iburanisha. Urubanza rwabo rukaba rusubukurwa kuri uyu wa Kane.


