RDC: Abofisiye 6 bakatiwe bazira kunyereza amafaranga y’igihugu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare rwa Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rwakatiwe abofisiye bane igifungo cy’imyaka 10, abandi babiri rubakatira icy’amezi 12; bose bazira kunyereza amafaranga y’igihugu.

Aba bofisiye batawe muri yombi nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’igisirikare, Gen. Gabriel Amisi Kumba ku ikoreshwa nabi ry’amafaranga yagenewe ibihe bidasanzwe muri Ituri byatangiye muri Gicurasi 2021.

Ibi bihe byashyizweho na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, byashowemo imbaraga nyinshi hagamijwe kurangiza burundu ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro iba mu burasirazuba bw’igihugu.

Byagaragaye ko hari abofisiye barimo abafite amapeti ya ‘Colonel’ baba baragize uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga, abarimo aba bahamwe icyaha batabwa muri yombi guhera muri Nyakanga 2021.

Aba bofisiye bagiye kurangiriza igihano muri gereza nkuru ya Bunia.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *