RDC: ANR yitambitse TP Mazembe, iyikerereza kujya muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yamaganye urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ANR), nyuma yo kuyitambika rugatuma idakora urugendo yagombaga kugirira i Dar es Salaam muri Tanzania.

TP Mazembe yagombaga kwerekeza muri Tanzania kuri uyu wa Kane, aho igomba guhurira na Yanga Africans yo muri kiriya gihugu mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Ni umukino ugomba kubera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam, ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Tous Puissant Mazembe mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, yavuze ko “iramagana n’umujinya mwinshi ukwitambika nkana kwakorewe ikipe yayo bikozwe na ANR.”

Ni nyuma y’uko ruriya rwego rwagiye indege y’iriya kipe kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Lubumbashi.

Iyi kipe yatangaje ko abakinnyi bayo bakagombye kuba bakoreye muri Tanzania imyitozo ya mbere saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, gusa baza kumara amasaha menshi bahejejwe muri Congo Kinshasa.

Impamvu iyi kipe yari yafashe icyemezo cyo gukora imyitozo hakiri kare ni uko ikibuga izakiniraho na Yanga Africans ku wa Gatandatu w’iki cyumweru Simba Sports Club igomba kucyakiriraho Raja Casablanca yo muri Marocu muri CAF Champions league, bityo nyuma y’uyu munsi Mazembe ikaba idashobora kucyitorezaho.

Amakuru yamaze kumenyekana cyakora cyo ni uko iriya kipe mu kanya kashize yashoboye kurira indege yerekeza i Dar es Salaam.

ANR yitambitse TP Mazembe, nyuma y’uko umwuka utari mwiza hagati y’umunyapolitiki Moïse Katumbi usanzwe ari nyiri iriya kipe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

Ni Katumbi watangaje ko azahatana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze iminsi yibasira, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *