Ba guverineri b’intara za Mongala (César Limbaya), à‰quateur (Bobo Boloko) na Kinshasa (Gentiny Ngobila) bahagaritswe ku mirimo yabo.
Ibi byatangajwe muri telegaramu ya Visi-Minisitiri ushionzwe ibibazo by’imbere mu Gihugu, Umutekano kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2024 nk’uko tubikesha Mediacongo.net.
Muri iyi nyandiko, hagaragajwe ko imyanya yabo igomba kuba irimo abari babungirije by’agateganyo mu gihe aba bahamagajwe n’umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza.
Ibi bije nyuma y’uko aba guverineri bavuzweho na Komisiyo y’Amatora (CENI) nk’abakoze ibikorwa by’uburiganya no kwangiza ibikoresho by’amatora ku munsi w’itora”.



