Kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Mutarama, abatangabuhamya bakomeje kwemeza ko M23 itarava muri Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo nubwo hoherejwe ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru .
Izi nyeshyamba zivugwa cyane cyane hafi y’ibitaro bikuru by’icyitegererezo bikorera muri iki gice, cyane cyane ku kigo nderabuzima cya Kingarame, aho bivugwa ko uyu mutwe urimo kuvuriza abarwanyi bawo bakomeretse.
Amakuru aturuka muri Teritwari ya Nyiragongo avuga ko inyeshyamba za M23 zigenzura Umudugudu wa Kiroje, ibiro by’ibitaro bya parike y’igihugu ya Virunga n’agasozi ka Hewu.
Amakuru amwe avuga ko bashyizeho umuyobozi mushya ubu uyobora Gurupoma za Kibumba na Buhumba nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Abayobozi b’ubuyobozi bw’inyeshyamba ngo batuma abaturage bakennye bishyura imisoro kandi bakanabakoresha imirimo y’agahato. Ku ruhande rwayo, M23 yo ivuga ko aho yfashe ibana neza n’abaturage kandi igashimangira ko itakibarizwa muri Kibumba.
Hagati aho, ngo ingabo za EAC ziherereye hafi y’umudugudu Kingarame ahantu bakunze kwita “Trois Antennes “, nk’uko amakuru avuga.
Abaturage bo muri aka karere bavuga ko batazi gahunda y’izo ngabo za EAC, bari bitezeho ko zajyanwe no guhangana na M23.
Ku ruhande rwabo, abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Nyiragongo barinubira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ateganya ko M23 yakurwa mu buryo bwihuse mu turere twose yigaruriye hakoherezwa ingabo za EAC.
Ahubwo, barasaba ko hashyirwa mu bikorwa amasezerano atandukanye yashyizweho umukono hagati y’abashyamiranye.


