Ubwanditsi bw’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwakiriye mu mpera z’icyumweru gishize icyifuzo cyo gutesha agaciro kandidatire ya Moà ¯se Katumbi, perezida w’ishyaka rya politiki, Ensemble pour la République.
Umwanditsi w’iki cyifuzo, Junior Tshivuadi, yagaragaje byinshi agendera mu gusobanura impamvu y’icyifuzo cye, cyane cyane ikibazo cy’ubwenegihugu bw’umukandida mu matora ya perezida, ikoreshwa ry’inyandiko mpimbano, ikibazo cya SMIG kijyanye n’umushahara w’abakozi ba Moà ¯se Katymbi muri sosiyete ye i Katanga.
Kugira ngo abigereho, uyu arasaba Urukiko gutesha agaciro kandidatire y’uyu munyapolitiki mu matora ya perezida ateganyijwe mu Kuboza 2023 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Iki cyifuzo kije nyuma y’uko Komisiyo yigenga y’amatora yigenga (CENI) itangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida makumyabiri na bane bazitabira amatora ya perezida.
Mu gihe hagitegerejwe igisubizo cy’ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko ku bijyanye ahanini no kugaragaza umucyo kuri iki kibazo, Me Hervé Diakesse, umuvugizi wa Ensemble pour la République ya Moise Katumbi, yateye utwatsi ibyo birego byose.


