Abarwanyi ba Mai-Mai mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 2 Ukwakira 2022 bagabye igitero gishya ku birindiro by’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) biherereye mu majyaruguru y’umujyi w’ubucuruzi wa Butembo mu majyaruguru ya Kivu ariko zisubizwa inyuma .
Aya makuru abanyamakuru bakesha umuyobozi w’umujyi wa Polisi y’igihugu (PNC) mu Mujyi wa Butembo, komiseri mukuru, Paul Ngoma Di-Tonto Jean-Paul, nk’uko tubikesha Actu7.cd.
Yagaragaje ko kurasana hagati ya FARDC n’izi nyeshyamba byamaze iminota igera kuri mirongo ine, bityo bigatera ubwoba abaturage.
Kugeza ubu nta byangiritse cyangwa ngo hagire abantu bahasiga ubuzima. Nk’uko amakuru agera kuri uru rubuga avuga, ngo ituze ryagarutse kandi ahantu hose haragenzurwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Yahamagariye kandi imitwe yitwaje intwaro ikihishe mu mashyamba, gushyira intwaro hasi mbere y’uko ingabo za leta zibakurikirana aho bihishe.


