RDC: Fayulu ntiyumva ukuntu umushahara w’umudepite ugeze kuri miliyoni 21 Frw ku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatunguwe no kumenya ko umushahara w’umdepite muri iki gihugu guhera muri Mutarama 2022 wazamuwe ukagera kuri Miliyoni zisaga 21 z’Amanyarwanda (21,000$) ku kwezi, maze asaba ko inteko yose yakwegura kubera icyo yise kumungwa na ruswa.

Ubwo yatangaga ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Kanama, Martin Fayulu aboneyeho kugaba igitero ku Nteko Ishinga Amategek ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo wari umukandida ku mwanya wa perezida mu matora aheruka mu 2018, asanga bitumvikana ukuntu umudepite wa Congo yaba ahembwa nk’uwo mu bihugu byateye imbere nk’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Bimaze kugaragara ko kuva muri Mutarama 2022, umudepite w’igihugu yakira 21.000 USD ku kwezi. Ni ruswa ku rugero runini. Ndasaba kwegura kw’Ibiro by’Inteko ishinga amategeko,”

Mu ibaruwa yageneye abturage bose ba Congo yashyizeho umukono kuri uyu wa Kabiri, yakomeje agira ati “Biragoye kumva ko mu gihugu nka RDCaho 70% by’abaturage batungwa n’amadolari atageze kuri 2 ku munsi, umudepite ahembwa umushahara ukubye inshuro 15 uw’umwarimu wa kaminuza, ukubye inshuro 30 uw’umuganga, kandi ukubye inshuro 200 umuhesha w’inkiko.”

Akomeza agira ati “ Ibyo bivuze ko umudepite w’igihugu kiri mu bya mbere bikennye ku Isi ahembwa kurusha umudepite w’Umufaransa yangwa Umunyamerika.”

Martin Fayulu avuga ko iyi ari ruswa yo ku rwego wo hejuru no gusahura umutungo w’igihugu bikorwa n’ubutegetsi.

Ati “ Ndasaba iperereza ry’inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari ya leta ngo hamenyekane uruhare kuri iki gikorwa cyibi cya ruswa no gusahura imari,”

Avuga ko kuri uru rwego nta kindi bakora usibye gusaba ubwegure bw’ibiro by’inteko ishinga amategeko no guhita hakurwaho uko kngera umushahara kudafitiwe ibisobanuro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *