RDC: Guverinoma iremeza ko hari umupangu B wo kwisubiza Bunagana

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama mu kiganiro n’itangazamakuru ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, yemeje ko hari umupangu B wo kongera kwisubiza Bunagana, imaze amezi asaga abiri mu maboko ya M23.

Minisitiri Muyaya yavuze ko hari umupangu B (Plan B) biteguye gushyira mu bikorwa, ariko hagitegerejwe ibisubizo by’inzego z’akarere zashyizweho kugira ngo ikibazo gikemuke nk’uko yi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Patrick Muyaya ati “Hariho uburyo bw’akarere bushyirwaho, nkuko byumvikanyweho. Haba i Luanda cyangwa Nairobi. Twizera ko ubwo buryo buzatanga ibisubizo vuba. Ariko, umupangu B uracyahari, kandi tuzi icyo ugomba gusobanura kuri twe mu bijyanye n’ikiguzi haba ku baturage bacu bazongera guhura n’ihohoterwa ryose. Ariko mwizere ko leta izashakira igisubizo iki kibazo,”

Iyi nkuru ikaba yibutsa ko hashize amezi Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda, uri mu maboko yinyeshyamba za M23 zinemeza ko zidateganya kuwuvamo uko byagenda kose kuko nta handi zifite ho kujya nk’uko bikunze gusubirwamo n’umuvugizi wa wo, Major Willy Ngoma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *