RDC: Hatangiye urubanza karundura rw’abantu barimo umudepite bashinjwa gufata ku ngufu abana barimo n’ab’amezi 8

Sangiza iyi nkuru

Urubanza karundura rumaze igihe rutegerejwe rw’abantu 18 barimo umudepite bakekwaha ibyaha byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa 46 bari hagati y’amaezi 8 n’imyaka 12, kuri uyu wa kane rwatangirijwe mu ruhame mu Ntaya ya kivu y’Amajyepfo, aho rwitezweho kurangiza umuco wo kudahana wakunze kuranga inkiko za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
DOMqMd4W0AANwcg

Igiturage cya Kavumu cyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo cyatangirijwemo uru rubanza, bivugwa ko cyabaye ikimenyetso cy’ibyaha byo gufata ku ngufu ku rwego rwo hejuru byibasiye uburasirazuba bwa Congo. Ngo hagati ya 2013 na 2016, iki giturage cya Kavumu cyabaye isibaniro ry’ubugizi bwa nabi bukabije, aho abana b’abakobwa barimo n’abataruzuza umwaka bageze ku Isi bashimutwaga ninjoro nyuma bagakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina.

DOMs0nZXkAEWrms
Abaturage bari babukereye baje kumva urubanza

Abana basaga 40 bari hagati y’amezi 8 n’imyaka 12

Ngo hagati y’umwaka wa 2013 kugeza hagati mu mwaka wa 2016 nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga, abana basaga 40, bari hagati y’amezi 8 n’imyaka 12 barashimuswe basambanywa ku ngufu nk’uko byemejwe n’Umuryango, Trial International, uvuga ko benshi muri aba bana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuwe na Dr Denis Mukwege mu Bitaro bya Panzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umushinjacyaha wa gisirikare muri Kavumu yatangiye gukurikirana ibi birego mu 2016 nyuma y’imyaka myinshi y’intambara yarwanywe n’imiryango y’aba bana ndetse n’Imiryango itegamiye kuri leta yo muri Congo n’iyo mu mahanga basaba ubutabera.

Abakekwaho gukora ibi byaha uko ari 18 bose bo mu mutwe witwara gisirikare wahabwaga amabwiriza n’umudepite uhagarariye intara ya Kivu y’Amajyepfo, Frederic Batumike, bashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, kwifatanya n’umutwe witwaje ibirwanisho ndetse n’ibyaha byo gufata ku ngufu.
DOMu0J W4AAKVRb

Uyu mudepite bivugwa ko yambuwe ubudahangarwa, ashinjwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yitwa Evariste Kasali wiciwe iwe muri Werurwe 2016 arashwe.

Uru rubanza bivugwa ko ari urwa mbere rw’ubu bwoko rutangiye, biteganyijwe ko ruzajya rubera mu ruhame kugeza mu mpera z’uku kwezi kw’Ugushyingo. Philip Grant, umuyobozi wa Trial International, akaba avuga ko kuba leta amaherezo yiyemeje gufata iki kibazo mu ntoki zayo ari intambwe nziza ku butabera bwa Congo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *