RDC: Ibiro by’uhagarariye inyungu za Norvege byagabweho igitero

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’uhagarariye inyungu za Norvege biherereye mu gace ka Gombe ko mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, byataewe n’abantu bitwaje intwaro bambaye impuzankano za gisirikare. Ibi bikaba byarabaye kuwa Gatandatu ushize saa munani z’ijoro, aho abo bagabo bamennye ibirahure by’inyubako, ndetse bakinjira mu biro bya ambasaderi ariko nta kintu batwaye nk’uko uwabibonye abitangaza.
SKE analysis 4139170611ATTAQUE mGlis

Uyu muntu bigaragara ko akorera iyi ambasade yagize ati: “ Ikigaragaraga nta kintu cyatwawe, ariko ntabwo tubizi. Tuzi ko babashije kwinjira imbere mushobora kubona ibimenyetso by’aho bagiye bafata ku nkuta. Iperereza ry’ubucamanza niryo ryonyine ryagaragaza ibyo ari byo, icyo bashakaga, bwaba bwari ubutumwa bwa politiki, abajura? Abantu bari bafite imigambi mibii? Ikirego kigiye gutangwa n’abunganizi bacu kandi inyandikomvugo yagejejwe kuri minisiteri y’ububanyi n’amahanga .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
11

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga ko iki gitero gishobora kuba gifitanye isano na politiki dore ko uhagarariye inyungu za Norvege muri Congo ari nyina w’uwatavuga rumwe n’ubutegetsi witwa Sindika Dokolo. Igipolisi cyo kiravuga ko kitamenye ayo makuru, gusa kikaba cyavugaga ko kigiye kohereza abashinzwe iperereza nk’uko byemejwe na Gen Sylvano Kasongo, umwe mu bakuru b’igipolisi I Kinshasa.

sindika
Sindika Dokolo wambaye amataratara

Uyu muyobozi w’igipolisi ariko yateye utwatsi iby’uko iki gitero cyaba gifitanye isano na politiki, mu gihe uhagarariye inyungu za politiki ari nyina wa Sindika Dokolo, ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga asaba ko perezida Kabila yarekura ubutegetsi. Uyu mupolisi akaba yakomeje avuga ko we atazi n’uyu Dokolo utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Dokolo 201
Se wa Sindika witwa Augustin Dokolo na Hanna Dokolo uhagarariye inyungu za Norvege muri Congo/Ifoto:Internet

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *