Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ibona u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’urugomo Abanyekongo bakomeje gukorera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere, Daniel Aselo, mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye ko urugomo ruri gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu atari intambara y’Abanyarwanda n’Abanyekongo.
Yatanze urugero rw’umuturage wo mu gace ka Kalima mu ntara ya Maniema wishwe agatwikwa n’abaturage ko ari Umunyekongo ukomoka muri RDC, hamwe n’urundi rw’urubyiruko muri Kinshasa byavuzwe ko rwashakaga Abanyarwanda.
Aselo yagize ati: “Twibajije ikibazo kigamije kumenya, niba hari intambara hagati y’Abanyarwanda n’Abanyekongo. Oya! Nta ntambara iri kuba hagati y’Abanyarwanda n’Abanyekongo. Ni guverinoma y’u Rwanda yashoye Abanyekongo na Leta ya Congo mu ntambara.”
Uyu muyobozi ntiyemera ko Abanyekongo bakomeje gukorera urugomo abavuga Ikinyarwanda, ahubwo ngo ni ko Leta y’u Rwanda ishaka kubigaragariza Isi yose. Abona ababyemera batyo baba baguye mu mutego.


