RDC: Icyamamare cyafunzwe kizira indirimbo ivuga ku munyeshuri na mwarimu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Elizabeth Tshala Muana yafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (ANR) azira indirimbo yakoze ibara inkuru y’umunyeshuri mwarimu yafashije kwimuka ataratsinze ikizamini na kimwe, we akamwitura kumuhemukira.

Iyi ndirimbo yayise ‘Ingratitude’. Agace kayo kakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kibazwaho, ku buryo kajyanishijwe n’umwuka mubi uri muri politiki ya RDC.

Indirimbo ivuga ko “mwarimu yafashije umunyeshuri utaratsinze ibizamini kwimukira mu kindi cyiciro, uwo munyeshuri arangije ahemukira mwarimu.”

N’ubwo Tshala Muana atigeze avuga Tshisekedi, abakoze ubusesenguzi bavuga ko uwo munyeshuri yaba ari uyu Mukuru w’Igihugu, mwarimu akaba Joseph Kabila. Ibyo kwimuka bikaba bijyanye n’uko basimburanye ku nshingano zo kuyobora RDC.

Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, David Jolino Makerere we yavuze ko icyatumye uyu muhanzikazi atabwa muri yombi, ari uko atabanje kujyana indirimbo ye muri komisiyo ishinzwe gushyungura, mbere y’uko ijya hanze. Yavuze ko iri bwiriza risanzwe ririho.

Tshala Muana usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka rya Kabila (PPRD) asohoye iyi ndirimbo mu gihe hari umwuka mubi hagati y’amahuriro mpuzamashyaka ya FCC rya Kabila na CACH rya Tshisekedi. Itabwa muri yombi rye rikomeje gukurura umwuka mubi, aho imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu n’imibereho y’abaturage nka LUCHA, yasabye ko ahita arekurwa kuko afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, abinyujije mu mpano afite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *