Icyoba kiragenda kirushaho gufata intera mu batuye mu mujyi wa Goma, uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo utuwe n’abaturage barenga miliyoni, kubera uko inyesyamba za M23 zigenda zibasatira ziva mu majyaruguru yawo, bikaba byatumye ibikorwa bimwe by’ubukungu bihagarara kubera ubwoba no gushidikanya .
Abaturage bo mu mujyi wa Goma bagaragaza ko bahangayikishijwe n’imitwe myinshi yitwaje intwaro kwegera imbere kwayo mu burasirazuba byongeye kubyutsa inzangano za kera kandi bituma amakimbirane hagati ya Congo n’igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda yiyongera.
Nsimire FoybĂ©, umucuruzi wo mu mujyi rwagati, agira ati: “Uyu munsi, abana banjye na bo banze kujya ku ishuri.” Batekereza ko bishobora guturika umwanya uwo ari wo wose “.
Mu cyumweru gishize, inyeshyamba za M23 zafashe imijyi ya Kiwanja na Rutshuru-centre, mu birometero 70 uvuye i Goma, mu gihe imirwano ikomeje i Rugari, umudugudu uherereye mu birometero 40 uvuye mu mujyi wa Goma nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ivuga.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye cyohereje ingabo mu burasirazuba bwa DRC mu gikorwa cyahurijwe hamwe cyo kurwanya ibitero by’inyeshyamba.
Muri Mata, nibwo abayobozi b’ibihugu birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Kenya ifitemo ijambo rinini, bari bemeye gushinga umutwe w’ingabo uhuriweho mu rwego rwo gufasha kugarura umutekano muri DRC.


