Ibiciro by’icyuma cy’ubururu kizwi nka Cobalt biragenda bigabanuka ku masoko mpuzamahanga. Impungenge zikomeye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu cya mbere ku Isi gicukura cobalt nyinshi, ubukungu bwacyo bushingiye ahanini ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro .
Igabanuka ry’ibiciro ngo ryatewe no kugabanuka ko gushaka aya mabuye ku Isi ndetse n’icyifuzo cya Indonesia cyo gucukura cobalt nyinshi. Amakuru mabi kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho Toni ya cobalt kuva kuri uyu wa Mbere yageze ku 38.500 $ ku isoko mpuzamahanga. Ibi ngo bizagira ingaruka mbi ku mafaranga leta ya Congo yinjizaga.
Ikiro cya cobalt cyaramanutse kiva ku madolari 40 kigera kuri 17. Ni ukugabanuka gukabije, mu gihe gukenera cobalt mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi byiyongereyeho 63% umwaka ushize nk’uko ikigo Cobalt Institute cyo mu Bwongereza kibitangaza. Ariko uku kwiyongera gufitanye isano no kwiyongera kw’imodoka z’amashanyarazi ku isoko. Ikigaragara ni uko uku kwiyongera guhisha kugabanya ikoreshwa rya cobalt muri bateri.
Gukoresha nickel, phosphate de fer by’u Bushinwa na lithium mu gukora bateri z’amashanyarazi, bisubiza cobalt inyuma mu gukenerwa.
Ariko se kugabanyuka mu gukenerwa bizatwara igihe kingana iki? Ni ibihe byose?
Injeniyeri mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Léonide Mupepele yahanuraga lithium nk’icyuma cy’inyongera mu gukora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi inyuma ya cobalt. Imyaka itanu irashize, agiriye inama leta ya Congo yo kongera umusaruro wa lithium icukurwa Manono mu Ntara ya Tanganyika. Ikibabaje, ngo nuko inama ze zitumviswe none ibyo yavugaga bitangiye kuba impamo nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ivuga.
Ngo abayobozi bagomba kumva impuguke. Raporo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Amerika ku byuma bikenerwa ku Isi birasobanutse: lithium izakenerwa kurusha cobalt mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Cobalt nkeya mu gukora bateri
Iterambere mu butabire ryahinduye umukino kuri ejo hazaza h’icyuma cy’ubururu. Isoko ryacyo rishobora kurushaho kujya hasi. Nubwo inganda z’ibinyabiziga by’i Burayi zikomeje gushingira cyane kuri bateri zishingiye kuri cobalt kugira ngo zikore neza, zibaza uko zizashingira ku musaruro wa Congo no mu Bushinwa, aho usanga igice kinini cya cobalt gitunganyirizwa. Kuba u Bushinwa bubuza ibitotsi uburengerazuba ku rwego rw’ubukungu, ntushobora kwirengagiza ko habaho no gutera ubwoba Congo.
Congo yavuguruye amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri 2018. Itegeko ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro riteganya kuvugururwa nyuma y’imyaka itanu. Ariko, abakora muri urwo rwego ngo baracyanga impinduka mu mategeko. Bashobora gukoresha amayeri n’uburyo bwose mu guhagarika guhindura itegeko.
Icyifuzo cya Indonesia kizahungabanya DRC
Kugabanuka kw’ibiciro nanone guterwa no kugera kwa Indonesia ku isoko. Hamwe n’imishinga myinshi, Indonesia yaje ku mwanya wa kabiri ku isi mu gucukura cobalt bitewe n’ibirombe bya nikel. Ku mpuguke zimwe na zimwe, igihugu kizatanga 20% bya cobalt ikenerwa ku Isi mu 2030. Icyakora, ibyo biteganijwe bigomba gusesengurwa neza, kuko bigabanya impungenge zose zitangwa. Bigomba kwemezwa n’ukuri. Isoko ry’Isi riracyakomeje kugemurirwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku rugero 70%.
Ikibazo Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite ntabwo mu by’ukuri ari icyifuzo cya Indonesia, ahubwo ni ugusimbuza cobalt lithium mu gukora bateri. Hamwe n’inzibacyuho y’ingufu, Leta yateze byinshi ku misoro iva mu icuruzwa rya cobalt. Ngo iyo igihugu kiba cyariteguye , uku gusimbuza cobalt Lithium ntikwaba guhangayikishije kuko ububiko bwa lithium bunini ku Isi n’ubundi buri muri Manono.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo ishobora kongera na none gufata umwanya wa mbere. Ngo ikibabaje ariko, iyi lithium ntabwo ikoreshwa kubw’impamvu nyinshi zirimo n’ikibazo cy’umutekano cyabaye ndanze.


