000_34QG2UZ

RDC ikwiye guha uburemere inyungu z’umutekano w’u Rwanda: U Budage

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Budage yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guha agaciro impungenge u Rwanda rumaze igihe rugaragaza zerekeye umutekano warwo ushobora guhungabanywa.

U Budage bwabisabye biciye muri Minisiteri yabwo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Iyi Minisiteri yamenyesheje RDC ko amakimbirane ifitanye n’umutwe wa M23 akeneye igisubizo gishingiye kuri Politiki gusa, isaba Kinshasa kujya mu biganiro n’uriya mutwe ndetse ikanaha agaciro impungenge u Rwanda rumaze igihe rugaragaza.

Yagize iti: “Umuti w’amakimbirane uri mu nzira ya Politiki gusa. Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda intambara y’akarere kose. RDC igomba gukora inshingano zayo, ikaganira na M23 ndetse igafatana uburemere inyungu z’umutekano w’u Rwanda. Imibabaro y’abaturage ikwiye guhagarara.”

U Budage basabye RDC guha agaciro impungenge u Rwanda rugaragaza, Kinshasa yakunze gutera utwatsi ibyo kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 ahubwo ikavuga ko izakemura ikibazo mu buryo bwa gisirikare.

Kinshasa kandi kugeza ubu yanze gusenya umutwe wa FDLR u Rwanda rugaragaza nk’ikibazo ku mutekano warwo, ndetse rwakunze kugaragaza kenshi ko ingabo za Leta ya Congo n’uriya mutwe bamaze kunoza umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

N’ubwo u Budage busaba Kinshasa kumva ibyo u Rwanda rusaba, ku rundi ruhande bwasabye Kigali kubaha ubusugire bwa RDC nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye mu burasirazuba bwa Congo.

Berlin kandi ivuga ko yamaze guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda kugira ngo atange ibisobanuro ku byo yise kwica amategeko mpuzamahanga bikorwa n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *