Mu ijoro ryo ku cyumweru itariki ya 31 Nyakanga rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Kanama, imfungwa 18 zatorotse gereza nkuru ya Lisala, umurwa mukuru w’Intara ya Mongala.
Abatorotse bashoboye gusenya urukuta rwa gereza, rwubatswe mu gihe cy’abakoloni rumaze hafi ikinyejana.
Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta, Action des jeunes pour le bien-être social (AJBS), Roger Zumbu, watanze aya makuru abinyujije mu itangazo rye rigenewe abanyamakuru, yamaganye uburangare bw’abayobozi ndetse n’umubare udahagije w’abapolisi bashinzwe kurinda iyi gereza.
Ati: “Ibyo twabonye mu iperereza ryacu, hari abapolisi babiri gusa bari ku kazi. Mu bisanzwe ni batanu. Kubera ko ari gereza nini. Hari abapolisi babiri bari ku kazi umunsi wo gutoroka. Ibi nibyo twamaganye imbere ya komiseri wa polisi mu ntara ndetse n’umuyobozi w’intara, ”
Arasaba ko abahunze bafatwa byihutirwa nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Yakomeje agira ati “Hariho ikintu cyo gutinya. Kuberako ari abantu babi cyane. Baburiwe irengero. Twasabye umushinjacyaha gutangiza vuba icyemezo cyo kumushakisha, kugirango dushobore gufata abo bacitse. Gutoroka guheruka kwabaye mu mezi abiri ashize. Mbese hari abantu babiri. Byatewe n’umupolisi wari ushinzwe izamu. Yari yatawe muri yombi.”


