RDC: Imibiri y’abasaga 50 imaze kuboneka mu kiyaga cya Albert

Sangiza iyi nkuru

Guhera ku wa gatanu w’icyumweru gishize kugeza ku wa kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2016, inzego z’ubutabazi bwo mu mazi ndetse n’Abarobyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, zimaze gutahura imirambo isaga 50 y’abahitanywe n’imirwano ikomeje guhuza ingabo za Kongo, FARDC ndetse n’abo mu gisirikare cya Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inkuru dukesha radio Okapi ivuga ko guhera ku wa gatanu, umunsi ku munsi hagenda havumburwa imirambo ifite ibikomere by’abasasu mu gahanga no mu gituza, bikaba bikekwa ko aba bantu bari kwicwa n’ingabo za FARDC zo muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zarangiza zikabajugunya mu kiyaga cya Albert.
Capitaine Carlos Kalombo, umuvugizi w’ingabo za FARDC yigambye ubu bwicanyi avuga ko hamaze iminsi imirwano hagati yabo n’ingabo za Uganda mu gace ka Ituli.
Uretse kuba iki kibazo cy’ubwicanyi gihangayikishije ku mpande zombi, Sosiyete sivile ya Kongo itangaza ko ihangayikishijwe n’ikibazo cya Korela iri gufata indi ntera kubera amazi mabi yo muri kiriya kiyaga cya Albert bifashishaga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umuvugizi wa Sosiyete Sivile, Anicet Lossa agira ati”iyi mibiri y’abantu iri kuborera mu mazi niyo iri guteza ikibazo cy’indwara ya Korela.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu cyumweru gishize, nibwo ingabo za Uganda n’iza Kongo byakozanyijeho ahagana ku nkengero z’iki kiyaga, ingabo za Kongo zikaba zinashimangira ko iyo mirambo ireremba mu mazi imwe yatangiye no kwangirika iri guturuka muri Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *