Ikigo cy’ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu (IRDH) n’Umuryango utegamiye kuri Leta, Justicia Asbl, kuwa Mbere, itariki 16 Kamena, bamaganye mu itangazo bahuriyeho, ibyo Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, aherutse kuvuga, basanga ari “politiki y’ibinyoma.”
Iyo miryango yombi irashinja Minisitiri Bemba gukoresha ingamba zo gutangaza ibinyoma, binyuranyije n’amahame y’ukuri n’ubunyangamugayo bigomba kuranga abanyapolitiki.
Barahamagarira guverinoma kwanga poropagande iyo ari yo yose ishobora guteza amakimbirane muri politiki no guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
“Ibirego bidafite ishingiro bishinjwa umushiferi wa Katumbi”
Iyi miryango itegamiye kuri Leta ivuga ko ihangayikishijwe cyane cyane n’ikiganiro cyatangajwe ku itariki ya 9 Kamena 2025, kuri Radio Top Congo, aho Jean-Pierre Bemba yashinjaga, nta bimenyetso bifatika, umwe mu bashoferi ba Moïse Katumbi, witwa Kafutshi, ko yatangaje ko hari ububiko bw’intwaro buri mu kibanza cy’ubwubatsi i Mulonde.
Icyakora, nk’uko IRDH na Justicia babitangaza, iperereza ryabo ryerekanye ko nta kimenyetso cyemeza ibyo birego. Urubanza rwaje kurangira umushoferi arekuwe nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Kwibasira Katumbi n’umwuka mubi ushingiye ku moko
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara rivuga kandi ko Minisitiri w’intebe wungirije yakwirakwije amakuru y’ibinyoma avuga ko Moïse Katumbi yahunze igihugu rwihishwa nyuma y’uko bivuzwe ko mu kibanza cye havumbuwe intwaro.
Icyakora, imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko ifite ibyangombwa byemewe, harimo uruhushya rutangwa n’ikigo gishinzwe indege za gisivili, byerekana ko urugendo rwa Moise Katumbi rwari rwemewe.
Iyi miryango, IRDH na Justicia iramagana imvugo za Bemba, babona ari mbi cyane, aho akunze kwibaza ku bwenegihugu bwa Congo bw’abanyapolitiki bamwe na bamwe nka Joseph Kabila na Moïse Katumbi.
Bemeza ko aya magambo ashobora kongera amacakubiri ashingiye ku moko no kwangiza ubumwe bw’igihugu.


