Abantu bagera kuri 34 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu gace ka Banalia bamaze guhitanwa n’icyiz cy’indwara itaramenyekana, aba bantu bakaba barapfuye hagati y’itariki ya 7 n’iya 8 uku kwezi.
Radio Okapi ivuga ko aba baturage bafatwa baruka ndetse bakanacibwamo mu masaha macye bagahita bapfa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida wungirije wa Sosiyete sivile muri kariya gace, Didier Mahindo avuga ko iyi ndwara yaje itunguranye kugeza ubu abantu benshi bakaba bari mu bitaro bitandukanye muri kariya gace ariko batari kwtabwaho.
Akomeza avuga ko aba bantu bitabye Imana mu masaha atarenze 10 gusa kubera gucibwamo cyane no gutakaza amazi menshi mu mubiri, ndetse n’abaganga bakaba bafungiranye abarwayi benshi inyuma y’amavuriro batinya ko bari bubanduze bityo agasaba ubufasha ku babibashije.
Ibi kandi byemejwe na Dr Francis Baelongandi, umuyobozi wa bimwe mu bitaro abarwayi bari kugana ku bwinshi, ariko avuga ko abaganga batarabasha kwikingira ku buryo babasha kwita kuri abo barwayi ndetse bakaba batari no kubegera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi ndwara mu gihe ikomeje kwambukiranya ikagera no mu tundi duce bahana imbibe bityo bakaba banatangirira hafi.
Gusa andi makuru avuga ko cyaba ari ikibzo kiri guterwa n’umwanda wo mu mazi mabi aba baturage bakoresha, imisarane n’ibindi.
Nsengimana@Bwiza.com


