Nyuma yo kwinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zinyuze mu mujyi wa Bunagana, ku itariki ya 31 Werurwe, Ingabo za Uganda (UPDF) zakomeje koherezwa hirya no hino mu bice zizaoreramo, cyane cyane mu turere M23 igenda irekura buhoro buhoro .
Ku wa Gatandatu, itariki ya 8 Mata, itsinda ry’abasirikare 1.000 mu 2000 bari bategerejwe bageze muri centre ya Rutshuru, ku birometero 70 uvuye mu mujyi wa Goma. Aho hantu, izi ngabo zaje mu izina ry’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC)zagenzuye uko ibintu byifashe zisura ahantu h’ingenzi harimo gereza, inkambi ya gisirikare n’inyubako z’ubuyobozi.
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Mata, abategetsi b’igisirikare cya Uganda batangaje ko izindi ngabo zoherejwe i Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma yo kuhava kwa M23.
Umuvugizi wa UPDF yagize ati: “Ingabo za Uganda mu rwego rwa EACRF zoherejwe i Kiwanja/Rutshuru mu burasirazuba bwa DRC nyuma yo kuhava kwa M23, “.
Mu byumweru bishize, M23 yagiye isohoka buhoro buhoro mu duce twinshi ikahasiga ingabo za EAC. Icyakora, bisabwe n’izi nyeshyamba, abayobozi ba Congo ntibemerewe gukandagira aho hantu nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.net ivuga.
Usibye Bunagana, Rutshuru-centre na Kiwanja, biteganijwe ko UPDF izanajya i Mabenga na Binza, nubwo muri manda y’izi ngabo z’akarere nk’uko byatangajwe na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania cyangwa Yoweri Museveni wa Uganda hatarimo kurwana ahubwo ko inzira ya politiki ari yo yitabwaho kuri ubu.


