RDC: Inkongi y’umuriro yibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo n’ibiza yica abana

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, nibura abana barindwi biciwe mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’inkongi y’umuriro wibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo n’umwuzure, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibanze, Thomas Bakenga.

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi, imiryango amagana yahunze ibiza iba mu tuzu tw’ibyatsi mu mujyi wa Kalehe, nyuma y’imyuzure ikabije yasenye amazu yabo mu midugudu ya Bushushu na Nyamukubi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe, Bakenga, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abana bishwe n’umuriro bari bafite hagati y’umwaka umwe n’itanu, mu gihe abantu bakuru bane bari bamerewe nabi mu bitaro.

Uru rupfu rukaba rurushijeho gukaza amakuba mu baturage bagifite intimba yo kubura byibuze abantu 460 mu myuzure. Muri rusange, abantu bagera ku 9000 bagizwe ingaruka n’ibiza byasenye inyubako zabo kandi bikangiza imihanda yabafashaga mu guhahirana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *