Inyeshyamba 10 zo mu mutwe, Union des patriotes pour la liberation, n’abasirikare babiri ba FARDC biciwe mu mirwano yabahuje kuwa Gatanu ushize muri Teritwari ya Mambasa muri Ituri.
[ad id=”44145″]
Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko imirwano yatangijwe icya rimwe n’ingabo za leta ya Congo ku biturage bya Sun City, Makamanda, Kanyabundi, Pangoy, Kitembo na Luluwa Pumuzika.
Nk’uko byatangajwe na komanda w’agateganyo wa brigade ya 31 ifite ibirindiro I Mambasa, Colonel Yav Anvule Robert, ngo inyeshyamba za UPL zashakaga kwisuganyiriza muri ibyo biturage ngo bitegure ibitero.Usibye abapfuye, ngo hanakomeretse bikabije abasirikare babiri ba Congo.
Amakuru kandi akomeza avuga ko uwari ushinzwe ibikorwa by’izi nyeshyamba witwa Mumbere Sumbadede nawe yiciwe mu mirwano ndetse igisirikare kigafata imbunda n’amasasu by’izi nyeshyamba nk’uko Radio Okapi ivuga.
Amakuru aturuka mu gisirikare akaba avuga ko nyuma y’imirwano inyeshyamba zahunze zerekeza muri Teritwari za Lubero na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.
[ad id=”44145″]
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, CEPADHO, ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru uravuga ko ufite ubwoba bw’uko izi nyeshyamba zakwiyunga ku nyeshyamba za Mai-Mai zikorera mu gice cy’amajyaruguru y’intara.
Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Me Omar Kavota akaba yasabye abayobozi b’ingabo gufata ingamba zo kubuza ko imitwe yitwaje intwaro yo muri iki gice yavugana ikaba yafatanya mu bugizi bwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


