RDC: Inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa ziratungwa intoki mu bushyamirane bumaze kugwamo abantu 10

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera ku 10 barimo abasivili bane n’abarwanyi bamaze kugwa mu mirwano yahuje imitwe yitwaje ibirwanisho y’abaturage mu misozi miremire ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira, ho muri Kivu y’Amajyepfo. Inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa ziravugwaho kugira uruhare muri aya makimbirane akomeje guhuza amoko atandukanye y’Abanyekongo cyane cyane Abanyamulenge n’Abafulero.

Umwe mu bayobozi muri Minembwe witwa Gady Mukiza ari nawe watanze amakuru kuri uyu wa kabiri, itariki 19 Kamena, yemeje ko abantu benshi bataye ingo zabo bava Bijombo bahungira mu Minembwe.

Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko iyi mirwano ihuje inyeshyamba z’Abanyamulenge zo mu mutwe witwa Twirwaneho, uhanganye n’indi mitwe yishyize hamwe y’Abafuliiru, Abanyindu n’Ababembe.

Bikavugwa ko aba Banyamulenge baba barahawe ubufasha n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda (bivugwa ko ari uwa Kayumba Nyamwasa nk’uko abaturage babitangarije Ijwi rya Amerika) ufite ibirindiro ahitwa Bijabo, mu misozi yo muri Teritwari ya Fizi. Ni mu gihe aba bandi bahanganye n’Abanyamulenge ngo bafashwa n’umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi.

Abayobozi ba gisivili muri Minembwe bemeza ko ibintu birushaho kuba nabi muri iki gice cy’imisozi miremire yo muri Uvira, cyane cyane muri groupement ya Bijombo. Biravugwa ko amazu yatwitswe, amatungo agasahurwa andi akicwa.

Biravugwa ko ibiturage byinshi byo mu majyaruguru ya Bijombo abaturage babishizemo bahunga. Ibyo biturage nk’uko byemezwa na Gady Mukiza ngo ni Rubarati, Mbundamo, Masango, Kanogo, Rubibi, Mugogo, Gatoki na Maheta.

Biravugwa ko ubushyamirane hagati y’izi mpande ebyiri ashingiye ku gushaka kwigarurira umutungokamere uri muri iki gice ndetse n’ubuyobozi gakondo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *