Nyuma y’ibyumweru by’ituze, inyeshyamba zo mu mutwe wa Mobondo zongeye kugaragara zica abantu byibuze icyenda kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ugushyingo mu mudugudu wa Kie na Yoso wo muri Gurupoma ya Mbakana, Komini Maluku, mu Ntara ya Kinshasa.
izi nyeshyamba zari ziherutse kwica abasirikare 15 ba FARDC muri Nzeri mu mirwano yabahuje mu mudugudu wa Mulosi, uherereye muri Teritwari ya Kwango, ku mupaka na Angola.
Amakuru yatanzwe n’umujyanama wa minisitiri w’Intara ya Kinshasa, Paris Ngabo, ngo iyi mibare ihari ubu ni iy’agateganyo mu gihe ibintu byinshi byangijwe muri iki gitero cyagabwe mu nkengero z’umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni igitero bivugwa ko cyagabwe mu rukerera ku isaha ya saa kumi z’igitondo, aho ngo abaturage batunguwe na cyane ko benshi bari bagisinziriye.
Iyi nkuru dukesha Kivumorningpost ivuga ko uyu mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’abo mu bwoko bwa Yaka, atari ubwa mbere ugabye igitero kiciwemo abantu. Mu mpera za Nyakanga izi nyeshyamba zinjiye mu mudugudu wa Ibi, wo muri iyi Komini ya Maluku n’ubundi, zica abaturage babiri bivugwa ko ari abo mu bwoko bwa Teke buhora buhanganye na Yaka.
Uyu mutwe wazamutse mu 2022 bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka n’abo mu bwoko bwa Teke mu Ntara ya Mai-Ndombe. Gahoro gahoro, ubugizi bwa nabi bwagiye busatira umurwa mukuru Kinshasa.
Izi nyeshyamba kandi zshe umuforomo n’umukozi w’intara ushinzwe imisoro muri Mai-Ndombe, ku ishami rya Kinsele, mu mudugudu uherereye ku muhanda wa 17.


