Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukora ibishoboka byose, mu rwego rwo kwitambika u Rwanda ngo irubuze kuyobora Umuryango w’Ubukungu wo mu bihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena ni bwo i Malabo muri GuinĂ©e-Equatoriale hatangiye inama y’abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango.
Ni inama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bya Angola, Congo-Brazzaville, RDC, CamĂ©roun, Gabon, Tchad, GuinĂ©e Ă©quatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na SĂŁo TomĂ© & PrĂncipe.
Mu byitezwe muri iyi nama, ni uguhererekanya ububasha hagati ya Guinée équatoriale n’u Rwanda kuko ari rwo rutahiwe kuyobora uyu muryango.
Icyakora Jeune Afrique ivuga ko Kinshasa idakozwa kuba u Rwanda rwayobora uriya muryango, kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo i Malabo haberaga inama ya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya CEAAC, Minisitiri Lucas Abaga Nchama ushinzwe ibijyanye no kwihuza muri GuinĂ©e Ă©quatoriale, yahuje uruhande rw’u Rwanda n’urwa RDC baganira ku mwuka mubi umaze igihe.
Kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, RDC ngo yashatse kwitambika ko u Rwanda rwayobora uyu muryango, kugeza n’aho rwo ruvuze ko bigenze bityo rushobora gufata umwanzuro wo kuwuvamo.
Kinshasa ngo na yo yavuze ko u Rwanda niruwuyobora na yo ishobora kuwuvamo.
Si ubwa mbere u Rwanda na RDC bishwanira muri CEEAC.
Jeune Afrique yibukije ko mu myaka ibiri ishize Perezida Paul Kagame yandikiye Perezida wa Comores, Azali Assoumani wahoze ayobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe amumenyesha ko u Rwanda rutashimishijwe no gukumirwa mu nama ya 22 isanzwe ya CEEAC yabaye ku wa 25 Gashyantare 2023 i Kinshasa.
Byari nyuma y’amabwiriza yari yatanze na Perezida FĂ©lix Tshisekedi wayoboraga uwo muryango muri icyo gihe.


