Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 27 Kamena 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zibanda ku mutekano, politiki n’ubutabera.
Harimo:
Boris yemereye Kagame gukora ibishoboka abakekwaho jenoside bari mu Bwongereza bakagezwa mu butabera
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yemereye Perezida Paul Kagame gukora ibishoboka kugira ngo Abanyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baba mu gihugu cye bagezwe mu butabera.
Boris yahishuye ko ubwo yari amaze gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali tariki ya 23 Kamena 2022, yabwiye Perezida Kagame ko kubera ko ikibazo cy’aba ‘banyabyaha’ u Rwanda rushakisha kiri mu maboko ya Polisi, adashobora kucyivangamo mu buryo bweruye.
Yavuze ko icyo we azakora ari ugukorana na Polisi, bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishwa.
RDC iri kwiyegereza USA ngo iyifashe u Rwanda na M23
Ikinyamakuru The Africa Report cyahishuye ko guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iri kwiyegereza ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’abagize Inteko ishinga amategeko yaho kugira ngo bayifashe u Rwanda na M23.
RDC ngo irashaka ko ubutegetsi bwa USA n’Inteko yaho byemezo ko u Rwanda rwinjiye ku butaka bwayo kandi ruri gufasha uyu mutwe witwaje intwaro mu mirwano ibera muri Rutshuru.
Ngo irashaka kandi ko USA ishyira M23 ku rutonde rw’imitwe yitwaje intwaro, aho ibona ko mu gihe byashoboka, urugamba rwo kuyirwanya rwakoroha kuki iki gihugu cy’igihangange cyayifasha.
UN iremeza ko FDLR itoza indi mitwe
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikirana umutekano wo muri RDC ziremeza ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uha imyitozo indi mitwe yitwaje intwaro.
Zasobanuye ko FDLR yaciwe intege mu buryo bugaragara mu myaka 10 ishize, ariko ngo yongeye kwiyubaka, yinjiza abandi barwanyi bashya. Gusa ntizagaragaje abayigize kugeza ubu.
Imitwe FDLR itoza nk’uko byasobanuwe n’izi mpuguke, ni ikomoka muri RDC. Hatungwa agatoki cyane uw’abarwanyi badasanzwe, CRAP, uyoborwa na Colonel Ruvugayimikore Protogègene uzwi ku izina rya Ruhinda.
M23 ngo irarusha FARDC-MONUSCO imbaraga
Uhagarariye RDC mu kanama ka UN gashinzwe umutekano, yagatangarije ko M23 ihanganye n’ingabo zabo, iri kuzirusha imbaraga n’ubwo zifatanya n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango, MONUSCO.
Yagize ati: “M23 yagarutse nyuma y’imyaka 8. Ifite ibikoresho by’urugamba biruta ibya MONUSCO na FARDC” maze na Bintou Keita uyoboye MONUSCO asobanura ko imbaraga uyu mutwe witwaje intwaro ugaragaza muri iyi minsi zimeze nk’iz’igisirikare cy’igihugu kandi cyubakitse.
Bintou yamenyesheje aka kanama ko M23 nikomeza kwitwara itya, MONUSCO izasaba kongererwa ubushobozi kugira ngo ishobore guhangana na yo.
Tshisekedi yakuriye M23 inzira ku murima
Mu butumwa bwo ku munsi RDC yizihizaga ubwigenge tariki ya 30 Kamena, Perezida Tshisekedi yakuriye inzira ku murima abarwanyi ba M23 n’abandi bagisaba ko bakwemererwa kujya mu nzego z’umutekano.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yemeye imishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro abisabwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC muri Mata 2022, ariko ashimangira ko irebana no kurambika intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Bitandukanye n’icyifuzo cya M23 iherutse guhishura ko Leta ya RDC yari yarayisezeranyije kuba umutwe w’ingabo zidasanzwe, Tshisekedi yavuze ko nta mwihariko uzabaho wo kwinjiza abarwanyi muri izi nzego nk’uko byagendaga mbere.


