dem.png

RDC: Ishyaka rya Perezida Tshisekedi n’irya Joseph Kabila yigaragambije (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Amwe mu mashyaka akorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yari ayobowe n’irya Perezida Tshisekedi na Joseph Kabila, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2020 yakoze imyigaragambyo; ku mpamvu ebyiri zitandukanye.

Uruhande rumwe rwari ruyobowe n’ishyaka rya Tshisekedi, UDPS, rwarimo andi mashyaka nka AFDC-A rya Moise Bahati Lukwebo na MLP rya Franck Diongo. Imyigaragambyo yarwo yakorewe mu bice bitandukanye by’igihugu guhera muri Kinshasa.

dem.png Imyigaragambyo yari yiganjemo abayoboke ba UDPS, ishyaka rya Tshisekedi

Impamvu yatumye uru ruhande rwigaragambya, ni ugusaba ko amasezerano y’ubufatanye mu mitegekere y’igihugu (coalition) hagati y’ihuriro mpuzamashyaka CACH rya Tshisekedi na FCC rya Kabila, yahagarikwa, hanyuma abakoze ibyaha bikomeye bari muri aya mahuriro, bagakurikiranwa n’ubutabera.

Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje bamwe mu bigaragambya bavugaga bati: “Kabila biramurangiranye. Ntabwo dushaka Kabila muri iki gihugu.”

Jean-Marc Kabund uri mu bayobozi bakomeye muri UDPS, yaje kwiyunga n’abigaragambya, maze yunga mu ijambo rya Augustin Kabuya usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa UDPS. Yabajije abigaragambya niba bifuza ko abishe n’abatwitse amazu batakurikiranwa. Ati: “Murifuza ko bariya bishe bakanatwika batakurikiranwa? Bati oya, turashaka ubutabera. Union Sacrée? Yego.”

emy44ikxeaigfkb.jpg Jean-Marc Kabund (uzamuye akaboko) yifatanyije n’abandi mu myigaragambyo

emy44eyxuaewqqr.jpg

Union Sacrée cyangwa se ‘Consultation’ ni gahunda yatangijwe na Perezida Tshisekedi tariki ya 2 Ugushyingo 2020, aho umunsi ku wundi yakira abavuga rikumvikana muri RDC, bakamugezaho ibitekerezo by’ukuntu yakomeza guteza imbere igihugu.

Nyuma yo kumubwira ibyifuzo byabo, Jean-Marc Kabund yasezeranyije abigaragambya ko ibitekerezo byabo abigeza ku Mukuru w’Igihugu nk’uko tubikesha Interview.CD.

Ku rundi ruhande

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, na bo bakoze imyigaragambyo. Bo bamaganye kutubahiriza ibiteganywa n’itegeko nshinga; igikorwa bamaze iminsi bashinja Perezida Tshisekedi.

Intandaro y’iyi myigaragambyo ni ibyemezo Umukuru w’Igihugu yagiye afatira urwego rw’ubutabera mu minsi yashize, aho bamwe mu bari mu mashyaka agize ihuriro rya FCC bagiye bamushinja kubogamira CACH.

Iyi myigaragambyo urubyiruko rwagerageje gukorera muri Kinshasa ariko yaje gukomwa mu nkokora na Polisi y’Igihugu, yifashishije ibyuka biryana mu maso (tear gas).

emzdpgaxeail11q.jpg

emzdo28xmaqo55t.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Ishyaka rya Perezida Tshisekedi n’irya Joseph Kabila yigaragambije (Amafoto)
    Nibareke kuvangira President wa RDC kuko arashoboye

  2. RDC: Ishyaka rya Perezida Tshisekedi n’irya Joseph Kabila yigaragambije (Amafoto)
    Nibareke kuvangira President wa RDC kuko arashoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *