Uwitwa Dogo Kalinda, wahoze ari umuyobozi w’agace ka Lac-Vert akaba yari na kandida depite wo muri Masisi (Kivu y’Amajyaruguru) yishwe n’amabandi yitwaje intwaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu ushyira ku wa Kane, itariki ya 2 Ugushyingo 2023. Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Ndosho muri Komini ya Karisimbi mu Mujyi wa Goma.
Aya makuru yemejwe na sosiyete sivile yaho binyuze kuri Perezida wayo, Christian Kalamo, wemeza ko Kalinda, wari umuntu uvuga rikijyana, yarashwe amasasu ubwo yari avuye ku bitaro byaho, hafi y’ahantu bakunze kwita “TPD” aho umwe mu bana be yavurirwaga.
Ati: “Yari avuye mu bitaro kureba umwana we. Ubwo yashakaga kwinjira mu modoka ye yari iparitse ahateganye, nibwo yaguye mu gico imbere y’ikigo nderabuzima cya Vuhe. Abajura bamurashe amasasu menshi, apfa kubera ibikomere bye “.
Urubuga mediacongo.net ruvuga ko ubwo rwamubazaga kuri iki kibazo, Dedesi Mitima, umuyobozi w’agace ka Lac-Vert wari uzi uwo mugabo, yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa Kalinda yitaga “baobab” ya Kivu y’Amajyaruguru. Yahamagariye inzego zibishinzwe gutangiza iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze kandi babashyikirize inzego z’ubutabera.
Kuri ubu, biragoye kumenya neza ikihishe inyuma y’iyicwa rya Dogo Kalinda. Haribazwa niba atari impamvu za politiki ariko ngo nta kimenyetso na kimwe kugeza ubu.
Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko muri iki gihe umutekano ukomeje kwangirika mu Mujyi wa Goma. Muri iyi minsi, ngo nta joro rirenga nta kibazo cy’umutekano muke kivutse kandi abahungabanya umutekano ntibamenyekana mu gihe iperereza ritangizwa ntacyo rigeraho.


