RDC: Konti zose z’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri banki zitandukanye zahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’Inama y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo byategetse ko konti za banki zose z’intara zifungwa nyuma yo kwegura kw’uwari Guverineri w’intara, Marcellin Cishambo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iyi nama, David Ombeni Nakabinda, watangarije Radio Okapi aya makuru kuri uyu wa Gatatu itariki 19 Nyakanga, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubuza ko ubuyobozi bweguye bwayakoresha amafaranga y’intara.

Ombeni akaba yavuze ko hafunzwe konti zose z’intara zari mu mabanki nka Rawbank, TMB n’ahandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yakomeje asobanura ko nyuma yo kwegura kwa Guverineri Cishambo, guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo nayo yafashwe nk’iyeguye ikaba nta burenganzira ifite bwo gukoresha amafaranga y’intara. Yavuze ko iri ari itegeko rigenga imari kuko ngo bitabayeho amafaranga ashobora kunyerezwa ku munota wa nyuma.

Ombeni yakomeje avuga ko amafaranga y’intara yose yabaga muri banki zitandukanye zo muri Congo, agiye gukusanyirizwa muri Banki Nkuru ya Congo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *