RDC: Lt.Col. Maro Ntumwa wayoboraga inyeshyamba yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye Lieutenant colonel Maro Ntumwa, wari umuyobozi w’inyeshyamba igifungo cy’imyaka 20.

Lt. Col. Maro Ntumwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ashinjwa ibyaha birimo guhohotera abagore abagira abacakara b’imibonano mpuzabitsina n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu.

Lt. Col. Maro Ntumwa  uzwi ku izina rya “Le Marocain”, ibi byaha ashinjwa yabikoreye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hagati ya 2005 na 2007.

Nk’uko BBC ibitangaza, Maron ngo yafataga abagore akabagira abacakara b’imibonano mpuzabitsina, kwiba, kugaba ibitero ku basivile, n’ibindi byaha byibasiriye ikiremwamuntu.

Ikigo gifasha abahohotewe bakabona ubutabera ‘Trial International’ kivuga ko inyeshyamba yari ayoboye zishe abaturage babarirwa mu majana, ko yagiye agaba ibitero byagiye byica abagabo abandi zikabafunga, abagore n’abakobwa bakagirwa abakozi, ndetse bakanakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ikigo ‘Trial International’ gitangaza ko urukiko rwategetse ko abahohotewe bazahabwa indishyi ihwanye na $2000-5000.

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’u Burasirazuba ngo zikomeje kuvugwamo ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’inyeshyamba, kwambura abaturage ibyabo ndetse no kurwanya hagati yayo kugirango, umwe ugamije kuvana undi mu birindiro ngo ubone uko ucukura amabuye y’agaciye akungahaye muri iki gihugu.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *