Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Mata, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba Gombo, yagiranye ibiganiro n’intumwa z’Igisirikare cya Uganda (UPDF) ziyobowe n’umugaba mukuru, Gen. Wilson Mbadi .
Minisitiri w’ingabo wa RDC yari ari kumwe n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Gen. Wilson Mbasu Mbadi, Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yari aherekejwe na Ambasaderi Kaliisa Farid wa Uganda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe n’abandi basirikare bakuru benshi baturutse muri Uganda.
Nubwo nta kintu na kimwe cyatangajwe ku bijyanye n’ibyo biganiro, biravugwa ko haganirwaga cyane cyane ku kwigarurira Bunagana kw’ingabo za Uganda nyuma yo kuhava kwa M23.
Imbere y’itangazamakuru, asubiza ikibazo yabajijwe n’abanyamakuru ku bijyanye no kohereza ingabo za Uganda i Bunagana, umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yari yamenyesheje ko inama ikomeje hagati ya Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba mukuru wingabo za Uganda kuri iki kibazo.
Iyi nkuru ikba yibutsa ko kuva ku wa Gatanu, itariki 31 Werurwe, ingabo za Uganda (UPDF) zo mu mutwe w’ingabo z’akarere ka EAC zinjiye mu mujyi wa Bunagana. Kohereza ingabo za Uganda (UPDF) byaje nyuma y’umunsi umwe itariki ntarengwa M23 yari yahawe yo kuvana burundu ingabo zayo mu bice yigaruriye irenze, nk’uko byari byemejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu hagati muri Gashyantare i Addis Abeba.


