RDC: Minisitiri w’Intebe mushya yasabwe kurandura FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe guteza imbere amahoro, Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (CEPADHO) muri Congo, nicyo cyasabye Minisitiri w’Intebe mushya, Bruno Tshibala, kurandura burundu inyeshyamba za FDLR n’indi mitwe yose yitwara kinyeshyamba ikidegembya ku butaka bwa Congo.
Iki kigo kandi giteze byinshi kuri Minisitiri w’Intebe, Bruno Tshibala, birimo kugarura agaciro k’ifaranga rya Congo, guhindura imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umutekano ari naho bahereye bamusaba gukemura ikibazo cy’izi nyeshyamba gisa n’icyananiranye.
Bati: “Turashaka ko Minisitiri w’intebe yita cyane ku kurandura vuba Abaterabwoba ba ADF, inyeshyamba za FDLR, umutwe wa Maà¯-Ma௠ukomeje kwigaragaza muri za Kivu no muri Ituri ndetse n’indi mitwe y’iterabwoba”.
Umuyobozi w’iki kigo, Omar Kavota yakomeje asaba uyu muyobozi mushya gukemura ibibazo bishingiye ku moko nabyo bikunze gushwanisha abo mu moko atandukanye, imirwano igwamo imbaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa yashyize Bruno Tshibala, utavuga rumwe na Leta ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi anubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono n’impande zombi kuwa 31 Ukuboza 2016, agamije gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.
Uyu mugabo usabwa gukora akazi gasa nkakatoroshye bitewe nuko kananiye n’abandi, ni umunyapolitiki w’imyaka 62 y’amavuko. Kuva mu mpera za 2013 ubwo inyeshyamba za M23 zari zimaze gushyira intwaro hasi, nibwo ingabo za Congo (FARDC) na Monusco zasabwaga guhita zikomereza ibitero kuri FDLR.
Imiryango itandukanye mpuzamahanga ikaba yarasabaga ko FDLR igomba kurimburwa vuba hagakurikiraho ADF ariko bisa nk’ibyananiranye dore ko ari umutwe w’inyeshyamba ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 by’umwihariko ukaba warashyizwe mu mitwe y’iterabwoba. Ese uyu Minisitiri w’Intebe mushya azabasha gushyira mu bikorwa aka kazi bamuha?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Th é oneste/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *