Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Matata Ponyo hamwe na Guverinoma ye yose, bashyikirije Perezida Kabila ibaruwa isaba kwegura ku mirimo yabo.
[ad id=”44145″]
Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’intebe Matata Ponyo n’abo bakorana muri guverinoma basabye kwegura mu rwego rwo kubahiriza amasezerano aherutse gusinywa asaba ko habaho inzibacyuho izageza ku minsi w’amatora, ndetse ko Minisitiri w’intebe w’ubutaha agomba kuzaturuka mu ishyaka ritavuga rumwe na leta. Aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma yari iriho, Sosiyete Sivile ndetse n’abatavuga rumwe na leta.
Matata Ponyo amaze imyaka isaga 4 kuri uyu mwanya, akaba yarabanjye kuba Minisitiri w’Imari. Avuga ko iki cyemezo bagifashe mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano.
Biteganyijwe ko perezida kabila azarangiza manda ye ku itariki ya 2 Ukuboza 2016, ariko aya masezerano akaba yarasabye ko amatora y’Umukuru w’igihugu atazahira aba, bityo akaba yarimuriwe muri 2018.
[ad id=”44145″]
Aya masezerano kandi yemerera Perezida Kabila gukomeza kuyobora inzibacyuho kugeza igihe abatavuga rumwe na we bazashyiriraho umusimbura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


