Nyuma y’iminsi itari mike Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi umusabye kugira icyo akora ku magambo y’amacakubiri ya Justin Bitakwira yibasira Abatutsi / Abanyamulenge, Minisitiri w’ubutabera, Rose Mutombo, yaje kugira icyo avuga nawe anenga uyu muryango awushinja kubogama .
Mu ibaruwa yandikiwe Ambasaderi w’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Rose Mutombo, bigaragara ko atabizi cyangwa abizi, nawe yaba yaraguye mu ivangura ryibasira Abanyamulenge, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usaba kwamaganwa amagambo y’uwahoze ari Minisitiri Bitakwira ubu ubarizwa mu nteko ishinga amategeko.
Minisitiri Mutombo nk’uko tubikesha urubuga infodirect.net ivuga, yanditse agira ati “Mbabajwe no kumenya ko iyi baruwa, hamwe n’ibirimo bisebanya kandi bisa no kwivanga, yari yamaze gukwirakwira mu miyoboro ndetse na mbere yo kwakirwa na serivisi zanjye; bikaba byerekana ko byakorewe ahandi hatari mu biro byanyu.”
Yakomeje agira ati “Nyuma yo gusoma, natangajwe no kubona ko muvuga nk’uwunganira umuryango w’abatutsi / Abanyamulenge baba bibasirwa n’imvugo z’urwango, mu gihe kwamagana kwanyu muri rusange bitabaho, cyangwa byoroshye cyane, ku bwicanyi bukorerwa ibihumbi by’Abanyekongo bikorwa n’ingabo z’u Rwanda n’abafasha bazo ba M23.”
Uyu mu minisitiri, yahamagariye Ambasaderi wa E.U i Kinshasa, kubahiriza inshingano ze zo kwifata no kwitabaza Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe ububanyi n’amahanga, mbere yo gushimangira icyemezo cye cyo kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


