Kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Mata, MONUSCO yafunze ibirindiro byayo muri Kamango, umurwa mukuru wa sheferi ya Watalinga, nko mu birometero 80 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni inkambi yari yashinzwe mu myaka icumi ishize mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’inyeshyamba za ADF muri kiriya gihe, ikaba yafunzwe ihabwa ubuyobozi bw’ibanze.
Abategetsi ba Watalinga bakiriye inyubako n’ibikoresho byasizwe na MONUSCO, yavuye muri ako gace, kubera ko amahoro n’umutekano byagarutse, kandi ngo hakurikijwe gahunda y’inzibacyuho iteganya gusohoka buhoro buhoro kw’ingabo za Loni muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu munsi, umuyobozi wa Sheferi ya Watalinga, Mwami Saambili Bamukoka, yishimiye ko MONUSCO yahabaye, kandi yagize uruhare runini mu kuzamura umutekano w’akarere nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Ati: “Dufite ishimwe ku bw’imirimo yakozwe n’ingabo zinyuranye zasimburanye hano. Dushobora kuvuga ko umutekano uhagaze neza. Turi bamwe mu bagize teritwari ya Beni. Mugihe utundi duce dukomeje kubangamirwa, iwacu haratuje byibuze …”
Uyu yishimiye kandi ubufatanye bwiza bwabayeho muri iyi myaka icumi hagati y’abaturage baho n’abasirikare ba MONUSCO.
MONUSCO ifunze ibi birindiro nyuma yo gufunga ibirindiro byayo I Butembo muri Kanama umwaka ushize, no gufunga ibya Mutwanga muri Gashyantare uyu mwaka.


