RDC: Mu minsi itanu inyeshyamba zikomoka muri Uganda zimaze kwica abaturage 22

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bagera kuri 22 bishwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda abandi babarirwa mu majana bava mu byabo barahunga nyuma y’ibitero byagabwe n’izi nyeshyamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sosiyeti Sivile yatangaje iyi mibare yasabye Leta guha uburyo bushoboka igisirikare (FARDC) kugira ngo barinde abaturage ibitero bagabwaho n’inyeshyamba.

Umunyamabanga Mukuru wa Sosiyeti Sivile muri Teritwari ya Beni, Janvier Kasairyo, aganira na Radio Okapi, yagize ati “Muri iyi minsi itanu ishize tumaze kubarura abantu batatu mu gace ka Watalinga, baje bakurikira abandi batatu bishwe n’amasasu mu ijoro ryabanjirije iry’ejo, bakiyongera ku bandi na none babiri bishwe mu ijoro naryo ribanziriza iry’ejo muri Mangboko, uyu munsi abandi babiri bicwa i Mayi Moya”.

Iyi radiyo itangaza kandi ko igitero izi nyeshyamba zagabye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, zishe abantu 12 mu gace ka Mabasele, Teritwari ya Beni, bityo ngo zikaba zanigaruriye uduce twacungwaga n’igisirikare cya Leta(FARDC).

Sosiyeti Sivile ikaba isaba Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Ingabo n’abandi bayobozi barebwa n’umutekano w’abaturage gufata ingamba, abasirikare bafite inshinganbo zo gucunga umutekano mu gace runaka bakita ku nshingano zabo barinda umutekano w’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *