Ibihugu bitanu muri 7 bigize EAC birahagarariwe

RDC na Sudani y’Epfo ntibyitabiriye imyitozo ya gisirikare ibera i Musanze

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’icya Sudani y’Epfo ntabwo byitabiriye imyitozo ihuriweho y’ingabo zo mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) iri kubera mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye mu karere ka Musanze.

Ingabo z’ibihugu byose uko ari 7 bigize uyu muryango zahawe ikaze muri iyi myitozo yahawe izina rya ‘Ushirikiano Imara’ ariko iza RDC zizwi nka FARDC n’iza Sudani y’Epfo ntabwo zitabiriye, n’impamvu yo kutayitabira ntiyagiye hanze.

Ibihugu byitabiriye bihagarariwe n’abantu barenga 600 muri iyi myitozo barimo abasirikare, abapolisi, ubugenzacyaha n’abasivili. Ibi ni: u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda.

RDC yo nubwo ntacyo yavuze ku kwitabira iyi myitozo, si rimwe isibye ibikorwa mpuzamahanga bibereye mu Rwanda kuva umwuka mubi watutumba mu mubano w’ibihugu byombi kubera impamvu z’umutekano.

Sudani y’Epfo yo ikunze kugaragaza impamvu z’ubushobozi buke (amikoro) nk’imwe muri nyamukuru zituma itohereza abayihagararira mu bikorwa biyihuza n’andi mahanga.

Iyi myitozo yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 18 Kamena 2023. Biteganyijwe ko izarangira ku ya 30 uku kwezi.

Ibihugu bitanu muri 7 bigize EAC birahagarariwe
Ibihugu bitanu muri 7 bigize EAC birahagarariwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *